top of page
Impamvu y'uru rubuga

Uru rubuga rwashyiriweho gufasha abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo na bo bashobore kugezwaho ibibwirizwa by’Ubutumwa bwiza, cyanecyane ibya benedata William Branham na Ewald Frank.

Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko kugaruka kw’Umwami wacu Yesu Kristo kuri bugufi cyane. Reka rero twese dukore uko dushoboye kugira ngo Ubutumwa bwiza bugere no ku wa nyuma bugomba kugeraho, kuko Umwami yavuze ati:  “Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa; azinjira asohoke kandi azabona urwuri.” (Yohana 10:9). “Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.” (Matayo 24:14)

Branh.jpg
1- Bibilia- Ibyanditswe Byera
 

Ukwizera kwacu gushingiye ku Byandiswe Byera.  Bibilia ni yo yonyine rufatiro rwo kwizera kwacu, ni ukuvuga amagambo Imana yanyujije mu bahanuzi bayo mu gihe cy' Isezerano rya Cyera no mu ntumwa  mu gihe cy'Isezerano Rishya. "Kuko twubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Yesu Kristo ni we buye rikomeza imfuruka" (Abefeso 2:20).

 

2. William Marrion Branham

Twemera na none ko William Marrion Branham ari we umuhanuzi umeze nka Eliya Imana yasezeranije kuzohereza  mbere yo kugaruka kwa Yesu Kristo  n'umunsi w'imperuka, nk'uko tubisoma muri  Maraki (igitabo gisoza Isezerano rya Cyera), Matayo (igitabo cya mbere cy'Isezerano rishya) n'ahandi:

“Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w'Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y'abana n'iya ba se, kugira ngo ntaza kurimbuza isi umuvumo.”(Malaki 3:23-24 )

“Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri ko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya.” (Matayo 17:11)

ibyanditswe bivuzwe haruguru byasohoreye mu bukozi bwa mwenedata William Marrion Branham watangiye umurimo w'ivugabutumwa mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka w'1933 nk' uko Imana yabimutegetse.  Ubwo  yariho abatiza bwa mbere abari bamaze kwizera mu mugezi Ohio muri Amerika, hari abantu hafi ibihumbi bitatu, harimo abagera kuri 300 bari baje kubatizwa n'abandi baje gushungera, ubwo yari agiye kubatiza umuntu wa 17, hamanutse umucyo umurika cyane uva mu ijuru umeze nk'inynyeri uherekejwe n'umuyaga mwinshi, maze uhagarara hejuru y'aho yar'ari mu mugezi; ijwi rivugira mur'uwo mucyo nko guhinda kw'inkuba riramubwira riti: "nk'uko Yohana Mubatiza yabaye integuza yo kuza kwa mbere kwa Kristo, uko ni ko nawe uzoherezwa ufite ubutumwa buzabanziriza kugaruka kwa Kristo". Mu bantu bar' aho benshi baguye gihumura, abandi barahunga, abandi bavuza induru kubera ubwoba batewe n'ibyo babonye.  

 

Ibibwirizwa by'ubutumwa yabwirije uhereye mu mwaka w'1946 kugeza mu mwaka w'1965 byabitswe ku mfata majwi. Bimwe mur'ibyo bibwirizwa ni byo byasobanuwe mu kinyarwanda maze bishyirwa kur' uru rubuga kugirango n'abumva ikinyarwanda gusa nabo bishobore kubageraho.

ewaldf.jpg
3- Ewald Frank
 

Twizera ko Ubutumwa bwabwirijwe na William Marrion Branham ari bwo bugomba gutegura Umugeni wa Yesu Kristo.

Twemera na none ko mwenedata Ewald Frank abwiriza ubutumwa Imana yahaye William Branham ashingiye kuri Bibilia.  

"Yesu Kristo ntahinduka, uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose." (Abaheburayo 13:8)

 Ubukozi bwa mwenedata Frank ni bwo busohoza amasezerano yo mu Byanditswe Byera akurikira:  

 

"Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kugira ngo abagerere igerero igihe cyaryo? Uwo mugaragu arahirwa, uwo shebuja azaza agasanga abikora. Ndababwiza ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose." (Matayo 24 : 45-47)

"Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose abubwira abari mu isi bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”

(Ibyahishuwe 14: 6-7).

Uhereye mu mwaka w'1966, Mwenedata Frank yakomeje kubwiriza no gusakaza Ubutumwa bw'igihe cyacu ubutaruhuka, akora ingendo z'ivugabutumwa mu bihugu binyuranye buri kwezi kugeza mu mwaka w' 2019! Yavuze ubutumwa mu bihugu 172 byo mu mpande zose z'isi, kandi ibibwirizwa bye byumvikanishwa ku isi yose hakoreshejwe radiyo, televiziyo na interineti (murandasi).

4- Icyifuzo cyacu

Turabifuriza ubuntu bw'Imana, kugira ngo uruhare mu murimo Imana irimo gukora mur' iki gihe cyacu wo gutegura abagize Umugeni wa Yesu Kristo, kuko ari hafi kuzamurwa mu ijuru, maze Imana ikabona guhindukirira isi n' abanze kwizera no kwihana kugira ngo ibacire urubanza. 

 

"Reka tunezerwe, twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw'umwana w'Intama busohoye, umugeni we akaba amaze kwitegura. Kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza urabagirana, utanduye (uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera).  Arambwira ati: "Andika uti: 'hahirwa abatorerwe ubukwe bw'Umwana w'Intama' " Kandi ati " Ayo ni Amagambo y'ukuri y'Imana" (Ibyahishuwe19:7-9)

 

 Umwami Yesu abahe umugisha!

Image by John-Mark Smith
bottom of page